umu amakuru- Iyangirika ry’umuhanda Kigali –Gatuna byatumye Amakamyo yakoreshaga uwo muhanda azajya anyura Kagitumba | Umusingi

Iyangirika ry’umuhanda Kigali –Gatuna byatumye Amakamyo yakoreshaga uwo muhanda azajya anyura Kagitumba

Please enter banners and links.

Polisi y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo guhindura icyerekezo cy’amakamyo ava i Kigali yerekeza muri Uganda cyangwa aturukayo anyuze i Gatuna, bitewe n’ukwangirika gukomeye k’umuhanda gushingiye ku mvura imaze iminsi igwa.

Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Gicurasi 2018 yagize iti “Polisi y’u Rwanda irabamenyesha ko kubera  umuhanda Gatuna -Gicumbi -Kigali mu Murenge wa cyumba, Akagari ka Rwankojo ukomeje kwangirika, ubu amakamyo atemerewe kuwukoresha. Amakamyo ava Kigali cyangwa Uganda yakoresha umuhanda wa Kagitumba”.

Polisi yasabye abantu batandukanye bagerwaho n’izi ngaruka kugerageza kuzihanganira, kuko bigaragara ko biza kongera urugendo.

Iki kibazo kirazana impinduka ikomeye mu ngendo kuko aya makamyo yakoraga urugendo rugana muri Uganda anyuze muri Gicumbi yakoraga ibilometero 77.8 kugira ngo agere Gatuna, ariko arasabwa gukora ibilometero birenga 185 kuko kugera Kagitumba asabwa kubanza kunyura muri Kayonza.

Umuhanda wa Gatuna wangiritse ni inzira ikomeye ku Rwanda, niho amakamyo azana ibicuruzwa anyuze mu Muhora wa Ruguru anyura.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, aheruka gutangaza ko ibikorwaremezo byangijwe muri iyi mvura imaze iminsi bikomeje gusanwa, naho ku mihanda n’ibiraro bigaragara ko bigoye gusanwa ho abaturage babaye bahawe izindi nzira.

Yakomeje agira ati “Imihanda minini 25 yo ku rwego rw’igihugu yari yangiritse yarasanwe, ibiraro 13 byasenyutse bigomba gusanwa ubu abaturage babaye bahawe indi nzira naho ibiraro bitatu byo imirimo yo kubisana yaratangiye. Imihanda 44 yo ku rwego rw’uturere yangiritse, 40 yahise iba nyabagendwa ariko ine yo mu turere dutandukanye ntirasanwa.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko igihugu gifite imvura idasanzwe ugereranyije n’imyaka 36 ishize guhera mu 1981, imaze guhitana abaturage hafi 220 ndetse yangije hegitari nyinshi z’imyaka.

 

 

47 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.