Ijambo rya Perezida Kagame yavuze kuri “Customer care” ryatumye njya kuyiga ingirira akamaro –Charles Bagarirayose
— May 15, 2018
Please enter banners and links.
Abantu benshi mu Rwanda usanga batazi Customer care icyo ari cyo ,Ikinyamakuru Umusingi cyaganiriye n’umwe mu nzobere mu bijyanye na “Customer Care” Bagarirayose Charles wabyize kubera ijambo yumvise Perezida Kagame abivugaho.
Kuwa 15 Gicurasi 2018 Ikinyamakuru Umusingi cyaganiriye na Bagarirayose charles wize ibijyanye na Customer Care ndetse avuga ko yamugiriye akamaro akaba yifuza ko yabwira abanyarwanda bose kyigira umuco.
Bagarirayose avuga ko Customer Care itareba abakora muri hotel gusa ahubwo avuga ko abantu bose bafite ibyo bakora baba bakwiye kumenya akamaro kayo no kumenya uburyo bakira ababagana kuko Leta yashyizeho ingamba zo kuyiga.
Uburyo ijambo rya Perezida Kagame kuri Customer Care ryatumye Bagarirayose ajya kwiga ibyo kwakira abakiliya
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Umusingi, Bagarirayose mu kuvuga uburyo ijambo rya Perezida Kagame ryatumye ajya kwiga ibijyanye no kwakira abantu ‘Customer Care” yagize ati “Muri 2011 ni bwo Perezida wa Repubulika yagarukaga kuri Customer Care, “ati kuki itajyamo ingufu” arimo abishishikariza abantu, iryo jambo nararyumvise, byanteye imbaraga zo kugenda ku ishuri kwiga “hotel management” kwakira abantu”.
Bagarirayose yakomeje ashimangira ko akimara kumva Umukuru w’Igihugu avuze kuri Customer Care yagiye yashatse igisobanuro nyacyo cy’iryo jambo, yasanze rivuga ibijyanye no kwakira abantu agira amahirwe ajya kuyiga muri Kaminuza akaba afite icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri hotel management.
Bagarirayose yiteguye kuba yatanga ubujyanama aho yakenerwa ku Isi hose
Bagarirayose avuga ko aho ari ho hose yatanga ubujyanama, nubwo akorera muri Kigali, ariko yiteguye no kuba yatanga ubujyanama n’ahandi hose ku isi mu gihe hari uwaba amukeneye.
Bagarirayose Charles yagize ati “aho ariho hose ku isi nagenda bipfa kuba ari ibintu bya hospitality (kwakira neza abamugana) kuko ni byo bintu nabashije kwiga muri Kaminuza, ni byo bintu bimbamo numva nkunze, haba mu gihugu imbere uwanshaka ashobora kumvugisha nagenda ngatanga inama kandi ngakora nishimye ntitaye ku mushahara n’uyu kuko iyo ukunda ikintu uragikora ugaharanira ko ugera ku ntego n’uwagitangiye nawe akagera ku ntego, igihugu kikagera ku ntego ndetse nawe ubikora wo hasi ukabigeraho”.
Bagarirayose arashimira Leta y’u Rwanda na Perezida Kagame
Iyi nzobere muri Customer Care irashimira imiyoborere myiza ya Leta y’u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame kuko imiyoborere ye ari yo bakesha ibyo abanyarwanda bamaze kugeraho byose.
Uwacyenera kuvugana na Charles Bagarirayose yatwandikira kuri email :umusingi1@gmail.com
4,034 total views, 3 views today
1 Comment
Good Customer care yereka uko abantu bafatwa kandi bakubahirizwa mu gihugu icyo aricyo cyose.
Nk’umurundi-munyarwanda nabaye mu bihugu by’iburayi imyaka igana mirongo itatu, yatangajywe cyane n’ingene banyakiriye mpageze kuri Moderne Villa Hotel. Nahageze 12 october 2017 mpatura hafi ukwezi. Hageze ko nsubira muri Norway aho ntuye, nabaye nk’uwuvuye iwabo asiga umuryango we.
Ibyo byatumwe na service nziza twahabwa abari bahatuye twese. Twari tuhatuye tuva mu bihugu bitandukanye; twese tuvuga indimi zitandukanye. Ariko Manager waho yashoboraga kutuganiriza twese, twicaye hamwe muri lobby, nakwita in other words social room, tukagira exchange tuvaho tubaye abavandimwe twese. Formidable! Ntabwo nigeze niyumva bored na gato.
Kwitwararika uwundi muntu uko ameze kwose. Guha abantu agaciro mu butandukane bwabo.
Njyewe, as a socilog, nagakuye iciyumviro cyiza cyatumye nipfuza kwama ntemberera Kigali ata bwoba. Eka n’uwipfuza kujya Kigali murangira Moderne Villa Hotel.
Hasigaye ko service nkizo zigirirwa abanyarwanda bose muma banki hamwe n’izindi institutions.