umu amakuru- Breaking News:Abazungu 2 bafashwe bugwate muri Virunga muri DR.Congo umugore wabatemberezaga aricwa. | Umusingi

Breaking News:Abazungu 2 bafashwe bugwate muri Virunga muri DR.Congo umugore wabatemberezaga aricwa.

Please enter banners and links.

Amakuru amaze kugera ku kinyamakuru Umusingi ni uko abazungu 2 bafite inkomoka mu gihugu cy’uBwongereza bafashwe bugwate muri pariki ya Virunga mu gihugu cya DR.Congo umugore wabatemberezaga we aricwa.

Amakuru avuga ko aba bamukerarugendo bari bavuye mu mujyi wa Goma nyuma y’imonota 40 nibwo abantu bitwaje imbunda batangiye kurasa imodoka ya bamukerarugendo bica umugore wabayoboraga abazungu 2 n’umushoferi bafatwa bugwate kugeza ubu ntiharamenyekana aho baherereye.

Ambasade y’icyo gihugu ikaba yabwiye VOA ko ayo makuru ariyo ariko barimo gukorana n’ubuyobozi bw’Igihugu cya DR.Congo kugirango barebe uburyo bamenya aho abafashwe bugwate baherereye kandi bakaba barimo gufasha imiryango yabafashwe ubufasha.

Amakuru aravuga ko mu kwezi gushize kwa Mata 2018 hishwe abakozi ba pariki 4 n’umushoferi abandi barakomereka .

Kuwa 2 Mata 2018 undi murinzi wa pariki nawe yarishwe n’inyeshyamba bivugwa ko ari ADF irwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni .

Umuyobozi wa pariki ya Virunga witwa Emmanuel de Merode ufite ubwenegihugu cy’uBubiligi nawe akaba yarakomerekejwe n’inyeshyamba muri Virunga.

Umuryango mpuzamahanga (UN )uvuga ko guhera muri 2014 hamaze kwicwa abamukerarugendo 1000 mu gace ka Beni n’abacunga umutekano (Peacekeepers)15.

Virunga bivugwa ko ku isi ariyo pariki nini cyane irimo inyamaswa zitandukanye zirimo Ingagi ,Intare ,Inzovu n’izindi nyamaswa abazungu bakunda kujya gusura ariko umutekano waho ukaba utizewe kubera Congo irimo imitwe y’inyeshyamba myinshi.

2,510 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.