umu amakuru- Umugore yarumye mugenzi we amuca ugutwi bapfa umugabo | Umusingi

Umugore yarumye mugenzi we amuca ugutwi bapfa umugabo

Please enter banners and links.

Polisi muri Uganda yafashe abagore 2 barwanye bapfa umugabo umwe akaruma mugenzi we ugutwi akaguca.

Mariam Nalwanga w’imyaka 35 niwe mugore mukuru naho Cissy Nakabuubi w’imyaka 30 niwe mugore muto umaranye n’umugabo amezi  6 gusa ariko akaba yabuzaga umugabo wabo gufasha umugore mukuru. Hamza Kayima w’imyaka 27 niwe mugabo wabo ndetse bombi bamuruta ubukuru mu myaka.

Umugore mukuru Nalwanga yagiye mu rugo rw’umugore muto gusaba umugabo ubufasha bw’umwana bafitanye agezeyo atangira gutangana atuka umugore muto amushinja kwiharira umugabo wenyine akamubuza gufasha umwana we.

Hamza Kayima n’umupfumu inzu abamo n’umugore we muto niyo akoreramo ubupfumu mu gihe Nalwanga aba Kibe zooni akaba ari umukozi wa KCCA akora akazi ko gukubura imihanda.

Muri uko gutongana niho umugore muto wa Kayima witwa Cissy Nakabuubi yafashe umugore mukuru amuruma ugutwi agucaho agucira hasi ako kanya Nalwanga yirutse ajya kuri polisi gutabaza. Twairi Kasembezza ukuriye polisi muri ako gace yahise ajya gufata Cissy Nakabuubi n’umugabo we kugirango bisobanureho ku cyaha baregwa cyo kuruma umuntu bakamuca ugutwi.Ubu Cissy Nakabuubi akaba afungiye kuri polisi yo ku Karelwe mu mujyi wa Kampala.

31 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.