umu amakuru- Perezida Kagame yirukanye Minisitiri James Musoni n’abandi bayobozi ,soma inkuru irambuye | Umusingi

Perezida Kagame yirukanye Minisitiri James Musoni n’abandi bayobozi ,soma inkuru irambuye

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Mata 2018, nibwo Perezida Kagame yakuyeho Minisitiri James Musoni wari Minisitiri w’Ibikorwa remezo, uyu akaba yari amaze igihe anavugwa cyane kubera amakuru y’uko yatwaye umugore w’abandi aherutse gusakara. Yamusimbuje Claver Gatete wayoboraga Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ahita ashyiraho n’abandi bayobozi bashya basimbuye abandi ku myanya bari bariho.

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 6 Mata 2018, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:

Abaminisitiri :

  1. Bwana Dr. NDAGIJIMANA Uzziel, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
  2. Bwana GATETE Claver, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

Abanyamabanga ba Leta :

  1. Madamu Dr UWERA Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho n’abandi Bayobozi bakurikira:

  1. Bwana RUGIGANA Evariste, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet
  2. Madamu MIREMBE Alphonsine, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri yo muri Perezidansi ya Republika
  3. Madamu KAGARAMA Doreen, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri ishinzwe Ibikorwa by’inama y’Abaminisitiri muri Primature/MINICAAF
  4. Madamu MAKOLO Yvonne, Umuyobozi Mukuru wa Rwandair/CEO Rwandair
  5. Bwana KARAKYE Charles, Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinema/Head GACU muri Primature
  6. Madamu BYUSA Michelle, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinema/Deputy Head GACU muri Primature

 

2,975 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.