umu amakuru- Imyigaragambyo n’itangazamakuru byatumye Israel ihagarika icyemezo cyo kwirukana ku ngufu abimukira b’Abanyafurika | Umusingi

Imyigaragambyo n’itangazamakuru byatumye Israel ihagarika icyemezo cyo kwirukana ku ngufu abimukira b’Abanyafurika

Please enter banners and links.

Israel yakuyeho umwanzuro yari yarafashe wo kwirukana ku ngufu abimukira b’abanyafurika ahubwo cyemeranya n’Ishami rya Loni rishinzwe kwita ku Mpunzi kubashakira ibindi bihugu by’i Bburayi byabakira.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, ryavuze ko mu masezerano mashya, abimukira 16,250 ari bo bazashakirwa ibindi bihugu by’i Burayi bibakira nk’uko AFP yabitangaje.

Muri Mutarama 2018 nibwo hari hatangajwe umwanzuro wo kujyana abo bimukira mu bindi bihugu ku ngufu, ubyanze agafungwa.

Ibinyamakuru byo muri Israel byavugaga ko icyo gihugu cyari cyemeye guha amadolari 5000 ku mwimukira umwe igihugu kizemera kubakira, na we agahabwa impamba y’amadolari 3,500.

Mu bihugu byavugwaga ko bazoherezwamo harimo u Rwanda na Uganda ariko ibyo bihugu byarabihakanye.

Imibare ya Minisiteri ishinzwe umutekano muri Israel igaragaza ko muri icyo gihugu hari abimukira b’abanyafurika 42,000, kimwe cya kabiri cyabo ni abana, abagore n’abagabo bafite imiryango kandi abo bo ntibarebwa n’icyemezo cyo guhita boherezwa.

Abenshi muri abo bimukira baturutse muri Eritereya na Sudani.

Umwanzuro wo kohereza ku ngufu abimukira b’Abanyafurika wamaganwe bikomeye n’imiryango ishinzwe uburenganzira bwa muntu ndetse na Loni.

Ikindi kivugwa n’itangazamakuru ryahagurukiye kugaragaza iki kibazo ndetse n’imyigaragambyo y’abimukira bavugaga ko badashaka kuzanwa muri Africa kungufu bityo LONI ikibazo itangira kukigaho none bikaba birangiye abimukira batoherejwe nkuko byari byavuzwe.

Abimukira bajya muri Israel ntabwo icyo gihugu kibafata nk’impunzi ahubwo kibabona nk’abinjiye mu gihugu binyuranyije n’amategeko.

Israel yari yatanze tariki ya 1 Mata 2018 nka nyirantarengwa yo kuba abo bimukira bavuye mu gihugu cyangwa bagafungwa.

 

 

67 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.