umu amakuru- Abashakashatsi bavumbuye umuti uzajya uzura abantu bapfuye ariko urahenze cyane | Umusingi

Abashakashatsi bavumbuye umuti uzajya uzura abantu bapfuye ariko urahenze cyane

Please enter banners and links.

Abari bafite impungenge n’abatinyaga urupfu habonetse uburyo umuntu wapfuye azajya azurwa agakomeza kubaho agakomeza ubuzima n’ubwo bihenze ariko uko biri hari abazabishobora ndetse ni uko imyaka ishira bizagera aho bihenduka nkuko abashakashatsi babivuga .

Dennis Kowalski w’imyaka 49 ni Perezida w’ikigo kizajya kigarura ubuzima bw’abantu bapfuye kitwa Cryonics Institute kiba muri America avuga ko ikoranabuhanga aho rigeze rishimishije ndetse agashimira n’abashakashatsi kuba bageze ku rwego rwo kugarura ubuzima bw’umuntu wari wapfuye.

Dennis avuga ko hari uburyo bukoreshwa bwitwa stem cells aho bafata umurambo w’umuntu akimara gupfa atararenza iminota 2 bakawushyira mubukonje bwinshi cyane ndetse bakawutera urushinge rwo gutuma ubwonko butangirika.

Ubu buryo abantu bafite hejuri y’imyaka 30 ntibishime cyane kuko Dennis avuga ko bizagerwaho neza nyuma y’imyaka 50.

uko bagushyira mu bukonje wapfuye kugirango ubwonko bwawe ntibuhinduke n’amaraso ntahinduke

Imiti ikoreshwa

Kowalski asobanura uburyo kuzura umuntu wapfuye bikorwa 

Bamwe batangiye kuvuga ko ikoranabuhanga ryatinze kuza kuko iyo riza cyera ubu abantu baba batagipfa dore ko uzajya apfa yari ashaje azajya agarurwa ubuzima bwe kandi agaruke yahindutse ari muto mu myaka.

Ese ko hari abandi bibaza ko impfu zigiye kuvaho kubera ikoranabuhanga abantu bazabona aho bakwirwa n’ubwo ubu buryo buhenze cyane?.

Kugirango umurambo ukorerwe ibisabwa byose kugirango uwo muntu azurwe n’ikoranabuhanga yongere abe umuntu bikorerwa amadorari $28,000 ahandi bikorerwa £161,000 ($200,000) na £29,200 ($37,600).

aya ushyize mu manyarwanda agera muri Miliyoni eshatu no kugeza kuri Miliyoni ijana , mu bantu baciriritse ni bacye bayabona.Umurambo ushyirwa mu bukonje bungana na -196°C (-321°F). 

 Iyo umurambo umaze kugera kuri ubwo bukonje hari umuti bawutera mu rushinge maze bakawukura muri bwa bukonje bakawushyira mu bushyuhe ubwonko bugatangira kugaruka buhiro buhoro kumara igihe kingana n’iminota mirongo itati cyangwa isaha imwe umuntu agatangira kongera kuvuga bakamukuramo muri bwa bushyuhe agatangira kugenda bisanzwe ariko atagisa nkuko yasaga mbere.

Kugeza ubu nkuko Ikinyamakuru The dailymail cyo mu Bwongereza kivuga ko ubu buryo burimo kugeragezwa mu bihugu 3 aribyo America ,Russia na Portugal.

Umugabo witwa Kowalski aherutse kwishyura amadorari 100.000 kugirango umuryango we uzajya apfa azakorerwe iyi gahunda yo kuzura abantu akaba yarishyuriye abana be batatu Jacob w’imyaka  19, Danny, 17, na  James, 16  n’umugore we Maria.

Kowalski yabwiye ikindi kinyamakuru The star ko iyi gahunda yayumvise cyera akiri muto aziko ko azajya kugera mu myaka afite ubu yaratangiye ariko ikiza avuga ni uko aho bigeze bishoboka.

Kowalski yagize ati “Ibi nabyumvise nkiri muto cyane ariko ubu aho bigeze biragaragara ko bishoboka niyo mpamvu nishyuriye umuryango wanjye n’ubwo abana banjye bakiri bato ariko ntawamenya urupfu ntiruteguza.Ubu byibuze dufite amahirwe yo kongera gukomeza ubuzima indi myaka yose kuko ubu ikigaragara ni uko urupfu rugiye kuvaho kuva Imana yaraduhaye ubwenge”.

Byashyizwe mu Kinyarwanda na Muhungu John

2,268 total views, 1 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Kano May 5, 2018 at 10:10 am

    Hahhhhh muzapfa se ntimuzapfa ,gusa ubushakashatsi buri kugenda butera intanbwe ariko iki cyo ndahamya ko kidashoboka ,kuzura uwapfuye?ngaho nibapfe bihereho bizura turebe,

Reply Cancel

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.