umu amakuru- Olivier Karekezi yasezeye ku butoza bwa Rayon Sports mu buryo budasanzwe asubira i Burayi | Umusingi

Olivier Karekezi yasezeye ku butoza bwa Rayon Sports mu buryo budasanzwe asubira i Burayi

Please enter banners and links.

Amakuru ari gucicikana hirya no hino mu gihugu ni uko Karekezi Olivier wari umutoza wa Rayon Sports yasezeye ku kazi ke ndetse asezera ku  bakinnyi ababwira ko agiye gusura umuryango we ariko imvugo yakoreshaga idasanzwe yatumye bagira ubwoba ko ashobora kuba agiye burundu.

Nyuma yo gutsindwa na APR FC kuri iki Cyumweru mu mukino wa shampiyona ikaba yari inshuro ya kabiri yikurikiranya atsinzwe na mukeba, Karekezi yabajijwe niba nta gitutu kimuriho ko ashobora kwirukanwa avuga ko nta cyo kandi no mu gihe abayobozi be baba batishimiye umusaruro bakamusezerera nta bwoba afite.

Yagize ati “Gutsinda, gutsindwa no kunganya byose birasanzwe mu mupira. Nta gitutu kindiho kuko na mugenzi wanjye [Jimmy Mulisa] yanyuze mu bihe bikomeye ariko abayobozi baramwihanganira. Gusa njye mu gihe batabyishimira ubwo bafata indi myanzuro”.

Nubwo yagaragaje ko agifite icyizere cyo kuguma muri iyi kipe yajemo mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, abafana bo bakomeje kugaragaza ko batamwishimye ndetse amakuru avuga ko n’umuyobozi wayo, Paul Muvunyi, babanye nabi cyane kuko yashatse kumuzanira Ivan Minnaert ngo bakorane akamwanga.

Umutoza Olivier Karekezi ubwo yari mu kazi atoza Rayon Sports FC

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yatangaje amagambo agaragaza ko ashaka gusubira i Burayi kureba umuryango we. Yagize ati “Vuba cyane ndashaka kubona umuryango wanjye.”

Ku mugoroba wo ku Cyumweru Karekezi ngo yahise anasezera abakinnyi ababwira ko agiye gusura umuryango we muri Suède azagaruka ariko hakaba hari umuntu wavuganye na bimwe mu bitangazamakuru utavuzwe amazine ye avuga ko  baganiriye atangaza ko imvugo yakoreshaga itandukanye cyane n’iyo yakoresheje ubushize agenda ku buryo yabateye impungenge.

Yagize ati “Yatubwiye ko agiye gusura umuryango we bisanzwe azagaruka mu mpera z’iki cyumweru ariko ntitubizi kuko wabonaga yacitse intege cyane, asa n’udusezeraho burundu. N’ubushize agenda yari yatubwiye ariko uko yabikoze noneho biratandukanye cyane”.

Karekezi yafashe indege mu masaha akuze yo kuri uyu wa Mbere ajyana na Turkish Airlines yerekeza muri Suède kureba umugore we n’abana babiri yari aherutse gusubizayo kuko mbere babaga mu Rwanda kuva yatangira gutoza Rayon Sports.

Kuza kwa Karekzi muri Rayon Sports byateje impagarara bamwe mu bayobozi bamushaka abandi batamushaka bituma na komite yariho iyobowe na Gacinya Chance Dennis iseswa n’ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports bwari buyobowe na Kimenyi Vedaste burasenywa.

Yitwaye neza mu mikino ya mbere anahesha iyi kipe ibikombe byose yakinnye birimo icya Super Cup yatwaye APR FC, icya Fezabet yatwaye Etincelles n’icy’Intwali yatwaye amakipe ane ya mbere [ku rutonde rw’umwaka ushize] ariko kutitwara neza mu mikino ya shampiyona irimo uwa Etincelles FC na Bugesera FC zamutsinze akanganya na Miroplast FC ya nyuma ku rutonde byakuruye umwuka mubi.

Byahumiye ku mirari anganya na Lydia Ludic y’i Burundi muri CAF Champions League i Kigali ndetse bari bamuteze ko mu gihe yamusezerera ashobora kwerekwa umuryango ariko abasha kuyitsindira i Burundi.

We n’abakinnyi bakiriwe nk’Intwali n’abafana n’abayobozi ariko bamusaba no kuzatsinda APR FC ntibyamuhira imutsinda igitego kimwe ku busa.Ikinyamakuru Umusingi muri iki gitondo cyo Kuwa 27 Gashyantare 2018 cyagerageje kubaza Olivier Karekezi kuri Telephone ye igendanwa niba amakuru ari kuvugwa ari ukuri ko yataye akazi atazagaruka ariko ntibyadukundiye.

Hashize iminsi havugwa ibibazo muri Rayon Sports FC aho bivugwa ko byatangiye cyane ubwo hapfaga umutoza wayo wungirije Katauti ndetse n’umutoza Karekezi agafungwa n’umuyobozi Gacinya nyuma nawe agafungwa.

 

 

1,337 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.