umu amakuru- Impunzi zikomeje gupfa hiryo ni hino ku isi izindi zigafungwa ,muri Uganda hamaze gupfa 22 no mu Rwanda 5 | Umusingi

Impunzi zikomeje gupfa hiryo ni hino ku isi izindi zigafungwa ,muri Uganda hamaze gupfa 22 no mu Rwanda 5

Please enter banners and links.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi ni uko impunzi muri iyi iminsi zimerewe nabi kuko zirimo gupfa hirya no hino ku isi kuko muri Uganda hamaze gupfa abagera kuri 22 bazize indwara ya Kolera (Cholera) mu gihe mu Rwanda bivugwa ko hamaze gupfa impunzi 5 umubare utavugwaho rumwe bazira imirwano yatewe no kwigaragambya ndetse muri Israel hamaze gufungwa 16.

Mu nkambi y’impunzi muri Uganda iherereye ahitwa Hoima na  Kyegegwa haravugwa icyorezo cya Kolera kimaze guhitana impunzi 22 abandi benshi bakaba bari mu bitaro bitandukanye nkuko ibitangazamakuru byo muri Uganda bibitangaza.

Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda kuri uyu wa gatandatu byanditse bivuga ko Minisiteri y’ubuzima muri Uganda yakoze ubushakashatsi ku cyateye icyo cyorezo cya Kolera maze basanga yarazanywe n’impunzi z’Abakongomani baherutse guhungira muri Uganda bahunga imirwano y’ingabo za UPDF na ADF irimo kuba muri DR Congo.

Ibizamini byo muri Labo byerekanye ko mu nkambi ya Kyangwali  muri Hoima na Kyaka II muri  Kyegegwa hagaragaye Abakongomani barwaye Kolera bikaba bivugwa ko aribo bayanduje izindi mpunzi hakaba hamaze gupfa 22.

Kolera n’indwara mbi cyane akenshi bivugwa ko iterwa n’umwanda ikaba ishobora kwica umuntu mu masegonda macye cyane ,irangwa no guhitwa cyane ndetse akenshi uyirwaye ahitwa amazi ndetse akaruka nkuko abaganga muri icyo gihugu babisobanuriye kimwe mu binyamakuru bikomeye muri Uganda.

Kandi Kolera yandurira mu gusangira ibiryo n’ibinyobwa ,iyo uyirwaye asangiye n’utayirwaye arayimwanduza ,ikaba iterwa no kuva ku musarane ntukarabe,kunywa amazi mabi arimo umwanda n’ibindi byinshi.

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima muri Uganda yerekana ko uyu mwaka wa 2018 abamaze kwambuka inyanja ya Albert bagera ku bihumbi mirongo ine na bibiri (42.000) hanyuma bose hamwe Abakongomani basabye ubuhungiro muri Uganda bakaba bamaze kugera ibihumbi magana abiri na mirongo itanu na kimwe (251,000).

Ibyo bya kolera muri Uganda mu gihe bikivugwa kandi bihangayikishije no mu Rwanda nzego zishinzwe umutekano zivuga ko hapfiye impunzi 5 mu nkambi ya Kiziba irimo abakongomani bakaba bararashwe ubwo polisi yageragezaga kubasubiza mu nkambi ibakura aho bari bigaragambirije ku biro bya UNHCR mu Karere ka Karongi.

Nanone mu gihugu cya Israel hamaze gufungwa impunzi 16 zizira kwanga kuzwanwa mu Rwanda no muri Uganda.

Umwe mu mpunzi wavuganye n’Ikinyamakuru Umusingi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Impunzi tumerewe nabi muri Africa hirya no hino haravugwa impfu z’impunzi kandi byose usanga ubuhunzi buterwa n’imiyoborere mibi y’ibihugu by’Africa”.

Abandi bahunga ubu baracuruzwa mu mirengo abandi bagakoreshwa ubucakara ndetse benshi bakagwa mu Nyanja bashaka kujya I Burayi na America nahandi henshi ku isi.

Gatera Stanley

133 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.