umu amakuru- Israel yafunze abimukira 16 banze gusubizwa muri Afurika | Umusingi

Israel yafunze abimukira 16 banze gusubizwa muri Afurika

Please enter banners and links.

Abayobozi ba Israel bafunze abimukira 16 bakomoka muri Eritrea, nyuma y’uko banze kuva muri iki gihugu ngo basubizwe muri Afurika.

Urwego rwa Israel rushinzwe abinjira n’abasohoka ruherutse kubwira abimukira bagera ku 10 000 baturuka mu bihugu bya Sudani na Eritrea, kuhava mu gihe kitarenze amezi atatu bakajya mu bindi bihugu cyangwa bagafungwa.

U Rwanda na Uganda byakunze kuvugwa ko bizakira abo bimukira nubwo byamaganiye kure bikavuga ko nta masezerano byigeze bigirana na Israel yo kwakira abo bimukira bacuruzwa mu bihugu bitandukanye aho baba bashaka kujya I Burayi na Asia.

Imiryango irengera uburenganzira bw’impunzi muri Israel, ejo ku wa Gatatu yatangaje ko ari ubwa mbere abimukira bafungwa bazira ko banze gusubizwa muri Africa. Barindwi bahise bajyanwa muri gereza nyuma yo kumva icyo batekereza ku koherezwa mu bindi bihugu by’Africa.

Aljaazira itangaza ko abagera kuri 600 bamaze kumenyeshwa ibijyanye no kuvanwa muri Israel mu gihe abagera ku 35 000 ari bo bagomba kuzirukanwa.

Muri uku kwezi Guverinoma ya Israel yatangaje ko izaha ubuhungiro abanya-Eritrea bavuye mu gisirikare gusa.

Gusubiza abimukira muri Afurika ngo biri mu mugambi wa Israel wo gufunga inkambi ya Holot yashyirwagamo abimukira batemewe n’amategeko bavaga muri Afurika, ikigo kiri mu butayu hafi y’umupaka wa Misiri na Israel.

Mu mpera z’umwaka ushize byatangajwe ko inama y’abaminisitiri muri Israel yemeje ko umwimukira wemeye kugenda ku neza azajya ahabwa Amadorari  $3500.

Ikindi ni uko hamaze kwemezwa ko itariki ntarengwa yahawe abimukira kuba basubijwe muri Africa n’mara kugera bakanga kugenda umuturage uzajya yerekana umwimukira aho yihishe azajya ahembwa ibihumbi icyenda by’amadorari y’America.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), mu Ugushyingo umwaka ushize ryavuze ko muri Israel hari abagera ku 27 500 baturuka muri Eritrea na ho 7 800 bakaba Abanyasudani. Abagera ku icumi bakaba ari bo bahawe ubuhungiro.

U Rwanda mu itangazo riherutse gusohorwa riturutse mu biro by’umuvugizi wa Leta rivuga ko rukinguye amarembo ku munyafurika wese uzaza arugana muri abo bimukira ko azakirwa neza.

 

 

421 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.