umu amakuru- Wari uziko abanywa inzoga zitemewe munywa ifu y’amatafari n’ifumbire mva ruganda bitera uburwayi bukomeye | Umusingi

Wari uziko abanywa inzoga zitemewe munywa ifu y’amatafari n’ifumbire mva ruganda bitera uburwayi bukomeye

Please enter banners and links.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV yasabye abanyamakuru gufasha Leta mu gukora ubukangurambaga mu kurwanya inzoga zitemewe kubera ko zishobora kwica abantu bitewe n’uburyo zikozwemo cyangwa zikabatera indwara.

Guverineri yagize ati “Mwari muziko ziriya nzoga zitemewe zikorwa?muziko haba harimo ifu y’amatafari ahiye ndetse bagashyiramo ifumbire mva ruganda n’ibindi byinshi bitera uburwayi bukomeye ku buzima bw’abantu ndetse zikabica”.

Guverineri yavuze ko Uturere twishimira kwinjiza imisoro ariko ntiturebe ubuzima bw’abantu ati niyo mpamvu inganda zimwe twazifunze kandi iyi gahunda izakomeza kuko zishyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Yakomeje avuga ko zimwe muri izo nzoga zitera indwa z’ibibyimba byo mu nda n’izindi ndwara zitandukanye bikaba ari byiza ko abanyamakuru bafasha inzego za Leta zitandukanye kugeza amakuru kure hashoboka kugirango abantu bashobore kumenya ububi bw’izo nzoga zinkorano.

Ibi yabivugiye mu Karere ka Musanze ubwo yahuraga n’abanyamakuru ndetse n’abamwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru bitandukanye kuri uyu wa 8 Gashyantare 2018.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV

Yavuze ko hari izitwa manura ijipo ,izindi zikitwa muriture n’andi mazina atandukanye zitera indwara zitandukanye harimo kumera ibihumyo mu nda (Mashroom)kandi zica abantu bakwiye kuzireka.

Hashize igihe hari gahunda ya Leta yo kurwanya ibiyobyabwenge no guca inzoga zitemewe mu Rwanda ku buryo akenshi Polisi ifatanije n’inzego zitandukanye bakunda gufata ibyo biyobyabwenge n’izo nzoga zinkorano zitemewe bakazitwika cyangwa bakazimena.

Ibi byose bikorwa kubera ko Leta ikunda abaturage bayo nkuko Guverineri Gatabizi abivuga kugirango abaturage babeho mu buzima bwiza.

Ahandi Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba Fred Mufurukye yasabye abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano gukumira no kurwanya iyinjizwa, icuruzwa n’inyobwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano.

Ibi Guverineri Mufurukye yabivugiye mu karere ka Ngoma Umurenge wa Kazo ku itariki ya 21 Ugushyingo, ahari hateraniye abaturage nyuma yo kwangiza ibiro 680 by’urumogi na litiro zirenga 3200 z’inzoga z’inkorano.

Iki gikorwa cyabaye nyuma y’umunsi umwe n’ubundi muri uyu murenge wa Kazo hamenwe izindi litiro 34000 z’inzoga z’inkorano.

Izi nzoga zose zamenwe zikaba zarafatiwe mu rugo rw’umuturage wo mu murenge wa Kazo, akaba yari afite urwengero rwazo rutujuje ubuziranenge.

Uru rwengero rukaba rwaramenyekanye mu bugenzuzi bw’inzengero z’inzoga zikora zitujuje ubuziranenge buri gukorwa na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS).

Umwaka ushize mu mpera zawo Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Assistant Commissioner of Police (ACP) Dismas Rutaganira, yashimye uruhare abaturage b’iyi Ntara bakomeje kugira mu kurwanya icuruzwa n’inyobwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

 

1,053 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.