umu amakuru- Ubutaka umuhanzi Radio wapfuye yaguze mu Rwanda buzakoreshwa iki?buherereye he? | Umusingi

Ubutaka umuhanzi Radio wapfuye yaguze mu Rwanda buzakoreshwa iki?buherereye he?

Please enter banners and links.

Umuhanzi Radio Mose uherutse gukubitwa bikamuviramo gupfa ,mbere yo gupfa mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru muri Uganda bamubaza ku bijyanye n’ubuzima bwe yavuze ko hari ubutaka yaguze mu Rwanda.

Radio yavuze uburyo yanyuze mu buzima bugoranye akiri muto ariko ubu akaba ashimira abamufashije kuko yari amaze kugera ku rwego rushimishije.

Radio muri icyo kiganiro muri bwumve abyivugira muri video turi bushyire ku kinyamakuru Umusingi avuga ko yakuriye ahitwa Busoga muri Jinja nyuma avayo aza kuba mu Mujyi wa Kampala.

Nyina wa Radio yacuruzaga ibiryo ku muhanda mu gihe ise yatwaraga ibikamyo ariko bikaba bivugwa ko Radio yari atazi ise ahubwo ise akaba yaramenyekanye nyuma y’urupfu rwa Radio aribwo ibinyamakuru byo muri Uganda byatangiye gutangaza inkuru za se wa Radio n’uburyo se yari yarashatse uburyo ahura n’umuhungu we bikamugora kugeza n’ubwo yagiye kwa Radio I Makindye abarinda urugo rwa Radio na Weseal bakamwirukana.

Radio yize amashuri abanza menshi aho abenshi bashobora gutekereza ko ari ubukubaganyi bwatumaga yirukanwa agahindura amashuri kenshi cyane ariko we avuga ko byaterwaga n’ubuzima bugoye yakuriyemo.

Amaze kugera mu Mujyi wa Kampala yabaheye umwogoshi muri Saloon yogosha abantu imisatsi ariko nkuko mubizi abagoshi akenshi usanga bitwara nk’abahanzi ndetse akenshi abahanzi baba barabanje kogosha imisatsi muri saloon.

Radio Mose atarapfa  asobanura ubuzima bwe

Radio akora muri Saloon icyo gihe avuga ko yajyaga yigana indirimbo z’abahanzi nka Joe na R.Kelly maze rimwe umugabo wajyaga akunda kuza kwiyogosheshereza muri Saloon Radio yakoragamo witwa Chagga yakoranaga na Chamilion yumva Radio aririmba neza aramubaza ati ko ufite ijwo ryiza ntiwaba umuhanzi?.

Chagga yasabye Radio kumuririmbiramo maze undi arabikora yumva yaba umuhanzi mwiza ahita amusaba kuza kumureba akamuhuza na Chamilion akamufasha kuba umuhanzi ukomeye.

Abajijwe imitungo ye yavuze ko hari ubutaka yaguze mu Rwanda ashaka kuzahagira aho abana be bazajya bakinira ariko ubwo butaka buherereye he?ese umugore we Mbabazi arabuzi?ese nibwo bwatumye aza kuba mu Rwanda?abantu barabyibazaho byinshi ariko Ikinyamakuru Umusingi kigiye kubakurikirirana kumenya aho ubwo butaka yabuguze ndetse no kumenya niba Mbabazi umugore abuzi kuko twagerageje kumuvugisha Kuri Telephone igendanwa ariko ntibyakunda.

Wari uziko Radio yabayeho umushoferi wa Chamilion?wari uziko yajyaga aririmba inyuma ya Chamilion mu buryo bwo kumutegura kuzaba umuhanzi ukomeye?ikiza ni uko byose abyibuka ndetse ashimira Chamilion ndetse na Chagga wamuhuje na Chamilion.

Samantha

2,179 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.