umu amakuru- Isoko rya Musanze rihangayikishije abarikoreramo kubera ubunyerere bw’amakaro | Umusingi

Isoko rya Musanze rihangayikishije abarikoreramo kubera ubunyerere bw’amakaro

Ubwo  yahuraga n’abanyamakuru ndetse n’abayobozi bibitangazamakuru bitandukanye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Jean Marie Viany yagejejweho ikibazo cy’ubunyerere bw’amakaro kibangamiye abakorera mu isoko rya Musanze .

Guverineri Gatabazi ati “nanjye nagiyeyo kuhikura byambereye ingorabahizi ariko banyirayo turabazi kandi ikibazo turakizi tuzavugana na banyiraryo ndetse n’uwubatse iryo soko turamuzi twavugana nabo bakaba bahindura amakaro bagashyiramo ameza atanyerera”.

Guverineri Gatabazi JMV

Umwe mu bacuruzi ukorera muri iryo soko amazina ye yagizwe ibanga yaganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 7 Gashyantare 2018 maze agira ati “Abantu bose baba abazamuka cyangwa abamanuka usanga tugenda tubyiganira kuri twa twuma tugabanya inzara kugirango umuntu atanyerera akagwa akaba yavunika cyangwa agapfa kuko amakaro nimabi arica iyo ukubiseho umutwe biba birangiye tukaba dusaba ko bari dukorera vuba ritaragira uwo rihitana”.

Guverineri Gatabazi avugana n’abanyamakuru ndetse n’abayobozi bibitangazamakuru wabonaga asa n’umuyobozi utandukanye n’abandi asa n’ukunda itangazamakuru cyane ndetse agaya abayobozi banga gutanga amakuru.

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.