umu amakuru- Menya imitego abasore basigaye batega abakobwa aribyo bita kurambagiza by’iki gihe. | Umusingi

Menya imitego abasore basigaye batega abakobwa aribyo bita kurambagiza by’iki gihe.

Please enter banners and links.

Muri iki gihe hatakiba kurambagiza nkuko cyera byahoze ariko abasore b’iki gihe bafite ukuntu basigaye barambagiza ariko bitandukanye ni uko cyera barambagizaga.

Hari bamwe mu basore baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi maze bavuga uburyo basigaye barambagiza abakobwa kugirango bamenye niba umukobwa ibyo bifuza abyujuje.

Umwe muri abo basore twaganiriye nawe utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze bwite yagize ati “N’ubwo cyera hari umuco umuhungu kurambagirizwa n’ababyeyi ubu bikaba bitakiriho ariko abasore b’iki kigihe nabo bafite uburyo barambagiza abakobwa kugirango amenye niba ibyo yifuza kumugore azashaka abyujuje”.

Uwo musore uri mu kigero cy’imyaka 28 utuye mu Ntara akomeza avuga ko hari imitego umusore atega umukobwa kugirango azamenye ko azamubera umugore mwiza yifuza ,imwe muri iyo mitego yatangarije Ikinyamakuru Umusingi harimo ko umutego wa mbere ari uko umusore asaba umukobwa ku zamusura iyo yanze kumusura iwe mu rugo uwo mutego umwe uba umufashe.

Undi mutego iyo umukobwa asuye umuhungu ,umuhungu areba ko uwo mukobwa afite isuku kuko iyo afite isuku atangira gutunganya mu nzu ashyira ibintu ku murongo uwo aba awutsinze.

Nanone ngo umusore aba ashaka kureba ko umukobwa ari burebe uburyo umukozi atekera inshuti ye kugirango amwereke ko azamwitaho nibabana ,iyo umukobwa ibyo atabikoze abatsinzwe.

Ikindi yavuze ko hari abakobwa basura abasore ugasanga umukobwa atitaye no gukora isuku ku buriri agahaguruka akigendera ati uwo rero aba akwiyeretse hakiri kare ko atazabishobora .

Akomeza avuga ati uko niko twe abasore dusigaye turambagiza kuko hari abakobwa usanga aza gusura umusore ukabona arimo gushyira ibintu ku murongo ukabona nawe afite usuku ku mubiri ,ukabona arajya gufasha umukozi guteka ibintu byose akabihindura ati uwo niwe mugire uba watsinze imitego y’abasore.

373 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.