umu amakuru- Imyigaragambyo y’abimukira bigaragambije muri Israel kuri Ambasade y’u Rwanda biravugwaho byinshi | Umusingi

Imyigaragambyo y’abimukira bigaragambije muri Israel kuri Ambasade y’u Rwanda biravugwaho byinshi

Please enter banners and links.

Kuwa Gatatu, mu Mujyi wa Herzliya uherereye mu Majyaruguru ya Tel Aviv; ibihumbi by’abimukira bari muri Israel bigaragambirije kuri Ambasade y’u Rwanda binubira umwanzuro wo kubirukana.

Ibinyamakuru byo muri Israel byanditse ko aba bigaragambya bari biganjemo benshi mu bimukira bashaka ubuhungiro muri iki gihugu bari kumwe na ba kavukire basakuza ngo ‘ntabwo turi ibicuruzwa’. Mu byo binubiraga, ngo harimo ibijyanye no koherezwa mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Col.Joseph Rutabana, hari bimwe mu bitangazamakuru yabwiye ko imyigaragambyo yabaye ariko ikorwa mu mutuzo. Abantu babarirwa hagati ya 700-1000 ni bo bari bayirimo bacungiwe umutekano ariko igihe bari bemerewe kirangiye baragenda.

Ibi bibaye mu gihe Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko nta masezerano y’ibanga yigeze ashyirwaho umukono hagati y’u Rwanda na Israel arebana no kwakira abimukira b’Abanyafurika nk’uko bimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier nawe yavuze  ko abigaragambya ari abafite amakuru y’ikinyoma kuko u Rwanda rutigeze rusinya amasezerano yo kubakira.

Ati “U Rwanda ntirwigeze rusinyana amasezerano na Israel. Bigaragambya kubera ko bahawe amakuru atariyo kuko twagerageje kubibasobanurira ariko bikaba bigaragara ko bamwe muri bo batabyumva.”

Yakomeje agira ati “Amateka y’u Rwanda yagaragaje ihezwa ry’abanyarwanda n’ihohoterwa ryabo bituma dufungura amarembo aho twiyemeje kwakira abanyafurika n’abandi bose bari mu kangaratete bakeneye igihugu baturamo. Twabikoze tugamije kugira neza no gufasha, ntabwo ari ukubera indi nyungu, ntidushobora kwakira umuntu wazanywe ku gahato, tuzakira abanyafurika bumva bashaka gutura mu Rwanda ku bushake.”

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko muri ibi bihugu birimo abimukira benshi, yifuza kongera gushimangira ubushake bwayo mu gutanga umusanzu uwo ariwo wose mu gufasha aba bagabo, abagore n’abana bari kwisanga bagana iy’ubuhungiro bagahura n’ibibazo bitandukanye birimo n’icuruzwa ndetse n’ubucakara.

Ariko ku birebana n’abimukira bo muri Israel mu itangazo ryo ku wa 22 Mutarama 2018, yagize iti “Igendeye ku bihuha bimaze iminsi mu itangazamakuru, Guverinoma y’u Rwanda irifuza kuvuga ko itigeze isinya amasezerano y’ibanga na Israel arebana no kwakira abimukira b’Abanyafurika.”

Mu mpera za Mutarama ubwo yari i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu, Perezida Paul Kagame yabwiye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ko ku birebana n’abimukira bari muri Israel, u Rwanda rwakwemera igikorwa icyo ari cyo cyose igihe cyaba gikurikije amategeko mpuzamahanga.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya Minisitiri w’Intebe wa Israel (@IsraeliPM), bugaragaza ko mu biganiro abayobozi bombi bagiranye “ku kibazo cy’abimukira, Minisitiri w’Intebe Netanyahu yemeranyije na Perezida Kagame, wagaragaje neza ko yakwemera igikorwa ari uko gusa cyubahirije amategeko mpuzamahanga.”

Ibinyamakuru byo muri Israel byavuze kenshi ko Guverinoma y’icyo gihugu yemeye guha u Rwanda cyangwa ikindi gihugu amadolari 5,000 kuri buri mwimukira ruzakira, nawe agahabwa impamba y’amadolari 3,500.

Ibindi binyamakuru nabyo bivuga ko Leya ya Israel yashyizeho itegeko ko igihe cyahawe abamukira nikirangira umuntu wese uzajya yerekana aho umwimukira yihishe azajya ahabwa ibihumbi 9000 by’Amadorari y’America.

Ni umwanzuro utaravuzweho rumwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yumva ko Israel ikwiye kurengera abayihungiraho aho kubafunga, byanarimba bagashakirwa ikindi gihugu cyabakira kandi bakagenda ku bushake.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), ryo ryasohoye itangazo ryamagana imyanzuro ya Israel, rivuga ko abimukira badakwiriye kwimurwa ku gahato n’ubwo wagaragaje ko ushingiye ku bivugwa, hari abashobora kuba barimuwe.

HCR ivuga ko muri Israel hari abimukira baturuka muri Eritrea bagera ku 27 500 n’abava muri Sudani bagera ku 7800. Nyamara kuva Israel yambuye HCR inshingano zo gutanga ubuhunzi muri icyo gihugu mu 2009, Abanya-Eritrea umunani n’Abanya-Sudani babiri nibo gusa babuhawe.

Hari n’abandi bantu batandukanye batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuga ko ikibazo cy’abimukira bavugwa kuzanwa mu Rwanda babafiteho impungenge kubera ko batinya ko bashobora guteza umutekano muke baramutse baje.

Abandi barimo kwibaza impamvu batigaragambirije kuri Amabasade ya Uganda kandi na Uganda izakira bamwe muri abo bimukira.

75 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.