umu amakuru- Mushiki wa Gen.Aronda Nyakayirima witwa Jolly Ngabirano yapfuye | Umusingi

Mushiki wa Gen.Aronda Nyakayirima witwa Jolly Ngabirano yapfuye

Please enter banners and links.

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko mushiki wa Gen.Aronda Nyakayirima witwa Jolly Ngabirano yapfuye.

Ibitangazamakuru bitandukanye muri Uganda bivuga ko yari umuntu uzwi cyane akaba yazize Cancer.

Jolly ubwo musaza we Gen.Aronda Nyakayirima yapfaga azize urupfu rutunguranye ari mu ndege ageze Dubai bagasanga yapfiriye mu ntebe yari yicayemo niwe wagiye Dubai kugirango akore ibishoboka ku buryo umurambo we azanwa mu rugo rwe muri Uganda.

Jolly Ngabirano wa kabiri uhereye ibumoso niwe mugore wenyine uri kumwe n’abagabo

Urupfu rwa Gen.Aronda Nyakayirima ntago rwavuzweho rumwe kubera ko hari abavugaga ko yaba yarahawe uburozi abandi bakavuga ko yishwe n’umutima ariko umugore we akaba yarabihakanye ko umugabo we atari arwaye umutima.

Ndetse bamwe bavugaga ko ashobora kuba yaragambaniwe na Perezida Museveni dore ko hari hashize iminsi agizwe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga bikavugwa ko Gen.Aronda yaba atari ashyigikiye ko Perezida Museveni yongera kwiyamamaza.

Mbere y’uko Gen.Aronda Nyakayirima apfa hari undi musirikare ukomeye nawe uri ku rwego rumwe na Gen.Aronda witwa Gen.Sejjusa wanditse avuga ko hari umugambi wo guhitana aba General ndetse we ahungira mu gihugu cy’uBwongereza ariko agera aho aragaruka ndetse baramufunga.

Jolly n’ubwo yitabye Imana akaba azwiho cyangwa azibukwa nk’umuntu w’umushoramari kuko yari umufatanyabikorwa yarashoye imari mu kigo cyitwa Heritage Coffee Company Limited. Iki kigo gikora Café Pap, Ihamba Lakeside Safari Lodge n’ibindi bitandukanye bijyanye n’ubuterarugendo.

107 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.