umu amakuru- Abo mu muryango wa Radio bavuze ko amafaranga yatanzwe n’abantu mu gushyigikira kumushyingura yaribwe | Umusingi

Abo mu muryango wa Radio bavuze ko amafaranga yatanzwe n’abantu mu gushyigikira kumushyingura yaribwe

Please enter banners and links.

Abo mu muryango w’umuhanzi Mowzey Radio barimo na Mbabazi Lilian n’abandi bagore barimo abazungu  bakoze inama y’umuryango bashimira ababafashije mu bikorwa bitandukanye byo gushyingura nyakwigendera Radio ariko bavuga ko amwe mu mafaranga abantu batanze yibwe.

Kuwa 8 Gashyantare 2018 nibwo byavuzwe ko amwe mu mafaranga yo gushyingura Radio Mowzey yibwe ,Muri Uganda iyo umuntu yapfuye abantu batanga amafaranga kugirango umuryango wagize ibyago ugire ibyo ukora bitawugoye ibyo bikaba ari umuco wo muri Uganda utaba mu Rwanda.

Umuvandimwe wa Radio witwa Frank Ssekibogo yavuze ko hari ikarito (Box) bashyize ahitwa Kololo ku kibuga kugirango uwumva ashaka gushyigikira umuryango wa Radio ajye kuyashyira muri iyo karito.

Uwakubise Radio bikamuviramo gupfa agejejwe mu rukiko

Umuryango wa Radio wateranye

Frank Ssekibogo yavuze ko hari abantu bataramenyekana banyuze inyuma bajya gukora muri ya karito bakuramo amafaranga barayatwara.

Yavuze ko bagiye kureba mu ikarito barumirwa basanzemo Miliyoni eshanu gusa 5,000,000/- kandi abantu batanze amafaranga ari benshi cyane.

Ibi byavugiwe ahitwa  Kagga aho Radio Mowzey yashyinguwe uyu munsi ubwo bashakaga kureba uko gushyingurwa Radio byagenze.

Frank Ssekibogo yavuze ko Kololo aho ikarito yo gushyiramo amafaranga yo gushyigikira gushyingurwa kwa Radio hari umusirikare wamubwiye ko hari umuntu waje akabasaba iyo karito bakayimuha akayitwara nyuma y’igihe gito arayigarura ariko irimo amafaranga macye.

Frank Ssekibogo yavuze ko urebye ibyakoreshejwe bitatwara Miliyoni 10 zatanzwe n’umuherwe  Bryan White ati “Udutebe twakodeshejwe tw’abantu kwicaraho twari duto kandi ari duke ndetse n’imyuma byo gucuranga no kuvugiraho nabyo byari biciriritse cyane bigaragara ko amafaranga yibwe”.

Muri iyo nama y’umuryango wa Radio harimo n’umuherwe Bryan White ariko ibyavugwaga byose yazunguzaga umutwe atangara uburyo biba amafaranga y’umuntu wapfuye ariko ageze aho ababwira ko ibyo byose byarangiye ahubwo bagiye kureba igikurikira.

Umuherwe Bryan White yabwiye abari bari aho ndetse na nyina wa Radio ko aho Radio yavuye we agiye kuhaba ndetse ko nyina wa Radio akwiye kujya amufata nk’umwana we ndetse ko n’inzu Radio yubakiraga nyina agiye kuyimwubakira ikarangira. Bryan White yabwiye umuhanzi Weseal waririmbanaga na nyakwigendera ko agiye kumuha amafaranga yifuza yose agakomeza kuririmba kuko abandi bahanzi bakunda kumutenguha ariko amafaranga azajya yunguka akajya ayaha nyina wa Radio.

Nyina wa Radio we ntacyo yavuze uretse gushimira Balaam Barugahara ushinzwe gukora ibitaramo by’abahanzi ariwe wari ushinzwe ibijyanye no gushyingura Radio.

Balaam Barugahara yasobanuye ko umuryango wa Radio waje gukorana n’umusore witwa Flavor Ssendikaddiwa maneja wa Coco Finger ku bijyanye n’ikarito yashyirwagamo amafaranga I Kololo.

Muhungu John –Kampala

89 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.