umu amakuru- Abantu bategereje kumenya niba Bishop Rugagi ibyo avuga ari ukuri nyuma yo gusengera umukobwa akavuga ko azaba Miss Rwanda | Umusingi

Abantu bategereje kumenya niba Bishop Rugagi ibyo avuga ari ukuri nyuma yo gusengera umukobwa akavuga ko azaba Miss Rwanda

Views:
225

Bishop Rugagi Innocent, umunyabitangaza uri guca ibintu muri iki gihe yahanuriye umukobwa witwa Umunyana Shanitah uri mu bakandida batoranywamo Nyampinga w’u Rwanda amwizeza ko ari we uzambikwa ikamba.

Nyuma yo kumusengera ababibonye batangiye kuvuga ko uyu mukobwa naramuka yambaye ikamba rya Nyampinga aribwo bazamenya ko Bishop Rugagi ibyo avuga ari ukuri.

Bishop Rugagi Innocent ni we Muyobozi Mukuru w’Itorero Redeemed Gospel Church Rwanda. Mu materaniro yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2018 yatunguranye asengera umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda ahamya ko yagize iyerekwa ry’uko ari we uzatsinda.

Umunyana Shanitah , afite imyaka 18, areshya na metero 1.84, agapima ibiro 55. Yiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo aho yari kumwe na bagenzi be Dushimimana Lydia; Irakoze Vanessa; Ishimwe Noriella; Ikirezi Mpore Marie Wivine; Nzakorerimana Gloria; Umunyana Shanitah; Umuhire Rebecca; Mushambokazi Jordan na Umutoniwase Anastasie.

Shanitah asanzwe ari umwe mu bakirisitu bakomeye kandi bakora mu rusengero rwa Bishop Rugagi ndetse ababyeyi be na bo ni abajyanama b’imena bazwi cyane mu ngoro y’uyu mukozi w’Imana.

Ubwo yarimo atanga inyigisho, Bishop Rugagi yagezemo hagati avuga ko yatunguwe cyane no kuba mu rusengero rwe Abacunguwe harimo abakobwa bafite impano zikomeye. Yahise ahagurutsa Shanitah abwira iteraniro ko ari umwe mu bitwaye neza mu majonjora ya Miss Rwanda anamusaba kuza imbere akamusengera.

Yagize ati “Buri wese agomba gushyigikira umukobwa wacu […] Bibiliya iravuga ngo igihe cya Esiteri gisohoye atoranywa mu bandi. Kuva uyu munsi ntukwiriye kuryama udashyigikiye umukobwa wacu Shanitah mu izina rya Yesu.”

Bishop Rugagi yahise ahamiriza abakirisitu be ko ‘intsinzi ya Shanitah ari iy’Abacunguwe bose. Ati “Intsinzi ni iyanjye, niy’abacunguwe. Ni bangahe bizera ko intsinzi ye ari iy’abacunguwe?”, aha bose bahise biterera hejuru bemeza ibyo umushumba wabo avuze.

Bishop Rugagi yasabye buri mukirisitu wese wo mu itorero Redeemed Gospel Church kujya atora Umunyana Shanitah inshuro 600 buri munsi biciye ku butumwa bugufi bityo akaba ahesheje Imana icyubahiro.

Yagize ati “Aho uzaba uri hose musengere, mushyigikire, ohereza SMS 600 ku munsi. Wabyumvise, andika umubare rimwe wandike Miss Shanitah hanyuma wohereze, ni ibyo…”.

Hari abandi bavuga ko ari uburyo Shanitah yahisemo bwo kwiyamamaza kugirango atorwe cyane akanyura kwa Bishop Rugagi akamusengera ndetse akavuga ko yeretswe ko ariwe uzaba Miss Rwanda.

Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utashatse ko amazina ye atangazwa ariko ufite undi mukobwa ashyigikiye muzahatanira kuba Miss Rwanda yagize ati “Ibyo twabonye Bishop Rugagi avuga twe twabifashe nk’uburyo Shanitah yahisemo bwo kwiyamamaza kugirango abone abamutora benshi”.

 

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.