umu amakuru- Umugabo yagonze n’imodoka atabishaka umwana umugore we yabyaye ahandi ariko umugore amushinja ko yari abigambiriye | Umusingi

Umugabo yagonze n’imodoka atabishaka umwana umugore we yabyaye ahandi ariko umugore amushinja ko yari abigambiriye

Please enter banners and links.

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa ikibazo cy’umugabo wagonze n’imodoka umwana umugore we yari yarabyaye mbere y’uko babana ariko umugabo akavuga ko ari impanuka atari abigambiriye.

Ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byirinze gutangaza amazina yabo bombi ariko bimwe biravuga ko umugabo yabikoze abigambiriye kubera umwana atari uwe ,ibindi nabyo bikavuga ko ari impanuka yakoze nkuko undi wese yayikora.

Aba bombi ubundi amakuru aravuga ko bari babanye neza nta kibazo ariko umunsi umwe umugabo agiye ku kazi mu gitondo cyo kuwa 21 Nzeri 2017 nibwo uwo mugabo yinjiye mu modoka agiye ku kazi n’umugore aramuherekeza ndetse amuha n’akabizu.

Umugabo yatsimbuye imodoka atazi ko umwana yahagaze imbere y’imodoka atsimbuye aramugonga umwana akubita umutwe hasi apfa bamugejeje kwa muganga.

Amakuru nanone akavuga ko hari bamwe mu nshuti z’umugore aribo bamugiriye inama yo kurega umugabo kugirango bamufunge kuko ashobora kuba yari afite umugambi wo kwica uwo mwana dore ko atari uwe.

Bamwe bavuga ko wenda uwo mugabo yabangamirwaga no kubana umwana uteri uwe mu rugo rwe ariko nanone mu ibazwa ry’umugore we yavuze ko nta kibazo yari yakabonye kigaragaza ko wenda umugabo atari yishimiye uwo mwana.

Ubu bamwe baribaza ese s’ibyago byashatse kuza kugirango uwo mugabo afungwe ko iyo byashatse kuza nta wabibuza dore ko n’umugore we avuga ko nta kibazo yari afitanye n’umugabo we?.

Uyu mugabo we avuga ko ari ibyago yagize kuko umwana atari yamubonye ati “niyo haza kuba hari uwanye nabyaranye n’uyu mugore mba naramugonze kuki abantu batumva ko ari impanuka nk’izindi zose kandi uyu mugore naramuzanye tubyumvikanyeho ko azana umwana we”.

Inkuru irimo gukwirakwizwa hirya no hino mu gihe hategerejwe isomwa ry’urubanza mu kwezi kwa 12 kugirango abantu bagire icyo babivugaho ,ese wowe ubona umugabo yaragonze umwana abigambiriye cyangwa n’impanuka yakoze nkuko n’undi wese byamubaho?

2,358 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.