umu amakuru- Umuyobozi w’Ishyaka rya Green Party Dr.Frank Habineza ntiyemeranya n’Inteko ishingamategeko ishaka ko HRW yirukanwa mu Rwanda | Umusingi

Umuyobozi w’Ishyaka rya Green Party Dr.Frank Habineza ntiyemeranya n’Inteko ishingamategeko ishaka ko HRW yirukanwa mu Rwanda

Views:
127

Kuwa 24 Ukwakira 2017 mu kiganiro cy’Abanyapolitiki  n’abanyamakuru ku bijyanye n’amatora uko yagenze no kureba icyakurikira cyabereye kuri Novotel Umubano ku Kacyiru ,Umuyobozi w’Ishyaka rya Green Party mu Rwanda Dr.Frank Habineza ntiyemeranya n’Inteko ishingamategeko y’uRwanda ivuga ko Humana rights Watch yirukanwa mu Rwanda.

N’ikiganiro cyanyuraga ku maradiyo atandukanye aho bamwe mu banyapolitike babazwaga ku bijyanye n’amatora yabaye mu Rwanda uko bayabonye ndetse n’icyo bateganya gukora nyuma yayo matora.

Mu banyapolitike bari bahari hari Depite Byabarumwanzi wo mu Ishyaka rya PL na Dr.Frank Habineza wo mu Ishyaka rya Green Party ndetse na Madame Nadine wo mu Ishyaka rya PDI na Ngabitsinze Jean Chrizostom wo mu Ishyaka rya PSD.

Bamwe bashimye ko amatora yagenze neza nka Depite Byabarumwanzi yagize ati “twashyigikiye Perezida Kagame wari uhagarariye Ishyaka rya FPR kandi gushyigikirana biremewe ku isi hose kandi twishimiye ko yatsinze kandi gahunda zirakomeje nta kibazo”.

Dr.Frank Habineza wari uhagarariye Ishyaka rya Green Party ndetse wiyamamaje ashaka kuba Perezida ndetse akavuga ko yari yizeye intsinzi yavuze ko hari byinshi bavuze banenga basaba ko bihinduka ndetse n’ubu bakaba hari ibindi bafite byiza kurusha ibya FPR iri ku butegetsi.

Dr.Frank Habineza yagize ati “kuvuga ibitagenda neza ntago ari ukwanga Leta cyangwa kuyirwanya kuko nta mbunda tugira cyangwa abasirikare twayirwanya gute?ahubwo ni ugushaka ko ibitagenda neza bimenywa bigahinduka bityo twese tugafatanya kubaka igihugu cyacu nk’Abanyarwanda”.

Muri icyo kiganiro habajijwe impamvu Perezida Kagame yavugaga ko azakorana n’abo yarahanganye nabo mu matora ariko bikarangira nta n’umwe ahaye akazi maze Dr.Frank Habineza avuga ko ibyo nawe ntacyo yabivugaho ati ariko yarabivuze ariko kuba ntawe yahaye akazi sinzi uko byagenze.

Umunyamakuru yabajije aba banyapolitike ku cyemezo cy’Inteko Ishingamategeko y’uRwanda iherutse gusaba ko abashinzwe uburenganzira bwa muntu ku isi (Humana Rights Watch) yirukanwa mu Rwanda maze Dr.Frank Habineza avuga ko icyo cyemezo cyo kubirukana atagishyigikiye ariko anenga kuvuga ko hari abantu bishwe kandi bariho.

Dr.Frank Habineza yagize ati “icyo cyemezo ntago nemeranya n’abagishyigikiye kuko Human Rights Watch hari igihe batuvuganira iyo hari ibibazo bimwe na bimwe bakatubaza ariko icyo kuba baravuze ko hari abantu bishwe kandi bahari icyo cyo turakinenga”.

Gatera Stanley

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.