umu amakuru- Abahanzi Charly na Nina na Manager wabo Muyoboke bose facebook zabo zinjiriwe n’abantu batazwi | Umusingi

Abahanzi Charly na Nina na Manager wabo Muyoboke bose facebook zabo zinjiriwe n’abantu batazwi

Views:
209

Ejo Kuwa 24 Ukwakira 2017 nibwo umuhanzi Nina uririmbana na Charly mu itsinda Charly na Nina yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko bagize ikibazo kijyanye ni uko Facebook ye hamwe na mugenzi we Charly ndetse na Manager wabo Muyoboke Alex zose zinjiriwe n’abantu bataramenyekana kandi barimo gusaba abantu amafaranga.

Amazina bakoresha kuri facebook Charly akoresha Charlotte Rulinda naho Nina akoresha Umuhoza Fatuma Nina na Muyoboke Alex .

Nina yagize ati “turasaba abantu bose kwirinda abantu babasaba amafaranga babiyitirira ko ataribo ahubwo ari abinjiriye konte zabo za facebook”.

Nina Umuhoza

Charly

Nina yakomeje avuga ati mu gihe tugishakisha uburyo twakemura icyo kibazo cy’abantu batwiyitirira kuri facebook zacu tubaye tumenyesheje abantu ko atari twe kandi uwo basaba amafaranga ntayatange.

Aba n’abahanzi babakobwa bamaze gutera intambwe ikomeye mu muziki nyarwanda ndetse kugeza ubu bakaba aribo bakunzwe cyane mu Rwanda kandi ibihangano byabo kubera ubuhanga bwabo bikaba bimaze kugera ku rwego mpuzamahanga.

Ubu bakaba barimo gutegura gushyira hanze Album yabo ya mbere bise Imbaraga bazamurikira abakunzi babo mu mpera z’uyu mwaka aho bifuza ko mwese muzaza kubashyigikira no guteza imbere ibihangano byabo kandi nabo biteguye kuzabashimisha kuri uwo munsi.

Noella

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.