umu amakuru-    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahini ari mu maboko ya polisi | Umusingi

Munyensanga    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahini ari mu maboko ya polisi

Please enter banners and links.

Munyensanga

 

 

Amakuru aturuka mu Karere ka Kayonza Umurenge wa Gahini aremeza ko uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa wuwo murenge ari mu maboko ya polisi acyekwaho kunyereza amafaranga ya VUP .

Umwe mu baturage batuye mu murenge wa Gahini utarashatse ko tuvuga amazina ye yatangarije Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 28 Werurwe 2016 ko Munyensanga Philbert Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini yatawe muri yombi na Polisi acyekwaho kunyereza amafaranga ya VUP ndetse akaba yaravuze ko hari n’abandi bafatanywe nawe bose bakaba bafunze.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba niba koko Philbert Munyensanga afunzwe n’icyo azira maze agira ati “nibyo koko barafunze kubera amafaranga ya VUP banyereje”.

Abo bandi bafunganywe nawe ntabwo twashoboye kubamenya ariko turacyabikurikirana nabo nitubamenya tuzababagezaho mu makuru ataha .

VUP ikaba mu minsi ishize yarafungishije aba Meya benshi abandi batangira kwegura ku kazi ,ubu bikaba byageze mu Mirenge aribo batahiwe ,uwayanyereje agakurikiranwa n’ubutabera.

Hari ikintu cyakomeje kunengwa n’abaturage mu miyoborere cyo guhindura Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge aho usanga uwayoboraga Umurenge  runaka bakahamukura bakamujyana mu wundi kandi aho avuye yarahakoze amakosa menshi bisa nkaho ari ukubahishira.

Munyensanga

Munyensanga Philbert Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini

 

Bamwe mu baturage baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi ariko badashaka ko amazina yabo atangazwa mu Kinyamakuru bagize bati “Perezida Kagame iki kintu azakirebe kuko abayobozi kubahindurahindura barahishirana ndetse baba bakoze amakosa menshi kandi ibyo tubona atajya ashyigikira abayobozi baba bakosheje ariyo mpamvu tumusaba ibyo guhindura akabica”.

Bakomeje bavuga ko iyo haje umuyobozi mushya ,hari ibibazo ugiye aba asize adakemuye ,iyo haje umushya atangira kuvuga ko atabizi ubwo umuturage akaba ariwe ubihomberamo.

Amakuru akaba avuga ko ubu Imirenge yose igiye kugenzurwa ku mafaranga ya VUP aho bazanga yaranyerejwe cyangwa yarariwe n’abayobozi bazakurikiranwe.

Gatera Stanley

2,651 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.